ads

ads

Ivugangingo is a leading talents expressionist aims at converting and raising youth's talents into technological competency for betterment of Rwanda's Media....

IMPAMVU 7 ZITUMA URUKUNDO RUTARAMBA MURI IYIMINSI

by Isaac ishimwe 20 0. 2018 @ivugangingo.com 2K Views


20042018064155Breaking-up-with-BPD.jpg
ADVERTISEMENT


IMPAMVU 7 ZITUMA URUKUNDO RUTARAMBA MURI IYIMINSI




Akenshi dukunze kumva inkundo nshya mungeri zose z'abantu,Ariko nanone
tukumva ngo abakundanaga abanaba batandukanye,ingo runaka zasenyutse nibindi byinshi.
Bigatuma twibaza byinshi ndetse n'impamvu yaba ituma urukundo rutakiramba muri iyiminsi turimo.

Izi n'impamvu ndwi(7) zituma urukundo rumara igihe kirekire habe namba:

1. KUTIZERANA

Kutagirira umukunzi cyangwa umufasha wawe icyizere ntaho bigeza urukundo rwanyu n'ubwo wenda wowe uba ubikora wumva ko haricyo byafasha,
Ugasanga wirirwa ushakisha muri Telephone ye ngo urebe ubutumwa bugufi,ibyo yandika kumbuga nkoranyambaga,mbese uhora ushishikajwe nokumenya uti iyo mutari kumwe aba ari mubiki.
Icyogihe urukundo rwanyu ruba ruri mumarembera,Muri make ruba rugaragaza ibimenyetso byo kutamara igihe kirekire.

Kwamamaza


2. GUHOZA UMUKUNZI WAWE KUNKEKE UMUBUZA AMAHORO N'UMUTEKANO

Kubuza umukunzi wawe umutekano ninka kanseri muri buri rukundo rwose rubaho,
Iyo muticaranye ngo mucocamagambo mugacaca hahahah nka bimwe bavuga m'Urunana biba bikomeye cyane kuzumvikana kandi murukundo utumvikanye n'uwo mukundana ibyanyu abari ntagaranti bifite,
Nkabakunzi iyo hari ikibazo muba mugomba gushakirana umwanya ubundi mugategana amatwi aho guterana amagambo.

3.  KUDASABANA

Buri rukukundo rukenera ubusabane bwa nyabwo, atari ibyo kwishimisha gusa bitarimo urukundo,Kudasangira ibyishimo mwembi.
Ahubwo kugumana mukabana muri byose ndetse mukabisangira bimwe bavuga ngo "gusangira akabisi n'agahiye",
Haba mugahinda mukaba murikumwe yewe no mubyishimo bikaba uko, ibyo nibyo bizaba inkingi y'urukundo rwanyu naho niba ntagikozwe urukundo rwanyu tubaye turusezeyeho.

4. KUTAGANIRA

Ndibuka kera wabaga ufite umukunzi ukamuganiza kuburyo hari n'ubwo wamuganizaga byacyana ariko nyine mukaganira, Wasangaga iyo wabaga wagiye gutereta ugerayo ubundi ukamuganiza udukuru twomubwana,imipango yawe y'ubusazi ndetse n'inzozi zawe wumva ushaka kuzageraho muri make mwabwiranaga burikimwe ntacyo mwishisha,
ariko kuri ubu impamvu ntarukundo rukimara iminsi ni uko burimuntu akenshi abayihugiyeho ntakanya nagato yaha umukunzi ibyorero ugasanga ntahandi bibagusha atari ugutandukana byihuse.

5.GUKORA IMIBONANOMPUZABITSINA HAKIRI KARE.

Iyo imibonanompuzabitsina muyigize inkingi y'urukundo rwanyu ntaho muba mutaniye nawamugabo wubatse k'umusenyi nuko umuhengeri uje inzu n'ibiyigize ndetse nibyarimo byose bikigira munyanja nawe akahasiga ubuzima,
Mugihe wumvako urukundo rwanyu rwubakiye kukuryamana gusa ntacyo muba mukora kuko nomugihe utabonetse wowe mugabo/Gore ujye umunyeko aho ariho gucana inyuma bituruka,
Ndetse iyimibonano iba igaragaza agahararo sinzi ko umuntu ukunda uhita utinyuka ubwamburebwe ako kanya,(Ariko njye narumiwe pee, twe kera wakundanaga n'umuntu imyaka ikaba ibiri utaramenya ngo mumboniye habamo nde, ariko abubu mukundana umunsi umwe akaba azi imoko y'ibere ryawe uko risa hahahah)
Kwirirwa musimbukira muburiri si urukundo,Hindura imyumvire ukundane ururamba.



6. GUHORA MUHAHISE

Twese tugira ibibazo by'ahahise ariko tugatandukanywa n'imitima tugira cyaneko uwayibaje atayiringanyije.
iyo murukundo wirirwa uzana iby'urukundo rwawe rw'ahahise bibangamira umukunzi wawe ndetse noguhora umuzanaho ibibazo byawe byomugihe cyahise bituma mubana nk'abatabana cyane ko nawe ubwawe uba utariyakira ngo uruke urukundo rukuyobore nawe wemere rukubere umuyobozi mwaiza ukugeza kure.

7.IMICO MIBI

Aha ho ni ibindibindi, Twese birumvikana tugira yamico mibi tuba dukenye guhindura, ariko muburyo ubu n'ubu ugasanga ari yamico idahita igaragara ndavuga ikenera igihe kinini ngo igaragare kandi icyo gihe mubamwararangije gukundana wumva umukunzi wawe akuguye neza,
Icyo gihe rero iyo umukunzi wawe akubonyeho iyomico kandi atayikunda bimunanira kwihangana, ubwo nyine namwe murumva igikurikira(Gutandukana hahahah).

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




NEWS




TECHNOLOGY

BUSINESS

Ivugagingo Radio


FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @ivomero.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




POLITIC
SPORT
HACKING NEWS

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

IVUGANGINGO.COM
Phone: +250786155024
Email: info@ivugangingo.com