ads

ads

Ivugangingo is a leading talents expressionist aims at converting and raising youth's talents into technological competency for betterment of Rwanda's Media....

Masasu ahamya ko amagambo ababyeyi batura ku mwana bimutera gukura yiyumvamo ibyo bamubwiye

by Jack Murokore 7 0. 2019 @ivugangingo.com 205 Views


07012019093341Masasu-Josua.jpg
ADVERTISEMENT


Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu uyobora itorero Restoration Church arahamagarira ababyeyi kuzibukira amagambo mabi babwira abana babo kuko atuma bitakariza icyizere bigatuma basaza ntacyo bagezeho.

Ibi Masasu yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yagarukaga ku bubasha bukomeye ijambo rigira ku buzima bw’umuntu.

Ashingiye ku nkuru iboneka mu gitabo cy’itangiriro ivuga iby’irema, Masasu yavuze ko ijambo ari ryo ryagize uruhare rukomeye mu kubeshaho ibiremwa byinshi byo ku isi kuko Imana yavuze bikaba.

Ubwo bushobozi bw’ijambo ngo bwahawe n’umuntu ku buryo ashobora kuvuga ijambo rigasenya byinshi cyangwa se rikubaka byinshi.

Atanga urugero rw’ibiriho muri iki gihe, Masasu yavuze ko nk’igihe ababyeyi babwiye amagambo mabi abana babo ngo bihinduka nk’ubuhanuzi bikabasohoreraho bityo umwana agakura nta cyizere yigirira mu buzima kandi bikamugiraho ingaruka.

Kwamamaza


Masasu yagize ati: “Ijambo ry’umuntu rishobora kurema…umubyeyi ufite umwana aramutse amubwiye ngo uri imburamumaro kandi uzapfa ntacyo wimariye, ndababwiza ukuri ayo magambo ashobora guhindura ubuzima bw’umwana wayabwiwe…maze amaherezo  uwo mwana agatakaza icyizere…agahinduka imbwa by’ukuri kubw’ubuhanuzi bwa se cyangwa nyina.”

Icyakora ngo iyo uwo mwana abwiwe amagambo amuremamo icyizere ngo biramufasha ku buryo n’iyo yaba ageze aho rukomeye, akora uko ashoboye ngo adatsindwa kandi ababyeyi be baramubwiye ko ari intwari.

Ati: “Ariko umubyeyi abwiye umwana we ati ‘uri intwari…ntabwa usanzwe kandi uzaba umugabo ukomeye.’ ni ukuri uwo mwana ntabwo azaba imbwa. Umubyeyi azaba amuremyemo icyizere ku buryo igihe azaba agiye gutsindwa azibuka amagambo ya se yamubwiye bigatuma akorana imbaraga.”


Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu uyobora itorero Restoration Church
Ashingiye kuri ibi, Masasu yasabye abayoboke b’itorero ayoboye kureka kuvuga amagambo asenya abana babo na bagenzi babo abasaba gukoresha amagambo yubaka kuko Imana yabahaye ubwo bushobozi ngo ibushyira ku ndimi zabo.

Yakomeje agira ati:  “nk’uko isi n’ijuru bitaremwe n’ibiganza, amagambo yawe ahumekewemo n’Imana ashobora kurema ubuzima bw’umuntu cyangwa agasenya ubuzima bwe.

Asoza iyi ngingo Masasu yabasabye kujya bagenzura neza amagambo bavuga kandi bakayakoresha mu bihesha abandi umugisha.

Ivugangingo Radio



ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




NEWS




TECHNOLOGY

BUSINESS

Ivugagingo Radio


FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @ivomero.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




POLITIC
SPORT
HACKING NEWS

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

IVUGANGINGO.COM
Phone: +250786155024
Email: info@ivugangingo.com