ads

ads

Ivugangingo is a leading talents expressionist aims at converting and raising youth's talents into technological competency for betterment of Rwanda's Media....

Perezida Kagame ashima uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’u Rwanda

by Jack Murokore 28 0. 2019 @ivugangingo.com 182 Views


28012019031839dx719ejwsaa0nns kagame.jpg
ADVERTISEMENT


Kuri iki cyumweru ubwo bari mu muhango wo kwimika Arkiyepiskopi mushya wa Kigali Musenyeri Antoine Kambanda, uyu muyobozi mushya wa Kiliziya Gatolika muri arkidiyosezi ya Kigali, perezida Kagame yifurije imirimo myiza munsenyeri mushya ashima n’uruhari rwa kiliziya Gatolika mu kubaka igihugu no gufasha abanyarwanda kugera ku iterambere.

Perezida Kagame yagize ati, “Uyu ni umunsi w’ibyishimo kuri Kiliziya Gatolika, abayoboke bayo, n’abaturarwanda twese muri rusange. Mu izina ry’Abanyarwanda, ndagira ngo nifurize Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi mushya wa Kigali, imirimo myiza. Abaye uwa gatatu ushinzwe uyu murimo. Ikizere Nyirubutungane Papa akugiriye, kirerekana akamaro wagiriye abo wayoboye muri za Paruwasi na Diyosezi wagiye ushingwa. Tukwifurije ishya n’ihirwe kandi tuzagufasha uko dushoboye kuzuza izi nshingano nshya uhawe.”

Kwamamaza


Perezida Kagame yashimye uwahoze ari munsenyeri wa Diyosezi ya Kigali mu myaka 20 ishize ati, “Ndashimira kandi Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa ku buryo yayoboye iyi Kiliziya mu Rwanda mu myaka irenga 20 ishize, mu gihe cy’ingenzi mu mateka y’iterambere ry’Igihugu cyacu.”

Yashimye kandi uruhare kiliziya Gatolika igira cyane cyane mu burezi, mu buvuzi n’ahandi ati, “Turashima uruhare Kiliziya Gatolika ikomeje kugira mu gufatanya n’Abanyarwanda, cyane mu gutanga serivisi z’ubuvuzi n’uburezi ku baturage bose, ntakuvangura bishingiye ku madini. Tubashimiye akazi keza mukora, kandi turabasaba gukomeza, mugakora n’ibirushijeho.”

Yunzemo ati, “Bumwe mu buryo bwo gukora ibyo, ni ugukomeza gusangiza abandi inararibonye inzego za Kiliziya zifite, cyane cyane abakora muri izo serivisi. Ibi byadufasha guhuza ibikorwa byacu no kuzamura ireme ryabyo. Imyaka hafi ibiri irashize, ubwo nagiriraga uruzinduko i Vatikani, Papa mu kiganiro cyiza twagize, haza ndetse kuvamo gusaba Imana imbabazi mu izina rya Kiliziya yose kubyo baba batarujuje neza mu myaka ishize, mu mateka mabi y’igihugu cyacu.”



Perezida Kagame yashimye Papa Francis ati, “Ibi twarabishimye, tunabishimira Papa Fransisko ko yashishoje ibyo byose bigashoboka kandi bikadufasha gukomeza kubaka umuryango Nyarwanda. Iyi ni intambwe ikomeye twese dusabwa kubakiraho mu bufatanye, kugira ngo imibanire ya Kiliziya n’u Rwanda irusheho gusobanuka, tudashingiye ku mateka, ahubwo tureba ahazaza twese twifuza. Reka dushyire inyigisho za Papa mu ngiro, zitwubake mu mitima nk’abihayimana n’abemera. Turashaka ko Kiliziya ikomeza kuba umufatanyabikorwa mu kubaka u Rwanda, no mu gusigasira umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge ukwiyubaka kwacu gushingiyeho.”

JPEG - 148.3 kb
Abayobozi batandukanye mu nzego za leta bitabiriye uyu muhango

Mu gusoza yagize ati, “Ndagira ngo nsoreze ku ijambo Musenyeri Antoine Kambanda yavuze mu isoza ry’ijambo rye, icyifuzo cyo kubaka Katederali Nshya, ndagira ngo nongereho ko tuzafatanya kuyubaka, tukubaka Katedarali nziza, nshya, byanashoboka, tukayubaka ahantu hashya.”

Umuhango wo Kwimika Arkiyepiskopi mushya wa Kigali Musenyeri Antoine Kambanda wabaye kuri iki cyumweru muri stade Amahoro I Remera, umuhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye b’inzego za Leta, abayobozi b’amadini atandukanye ndetse abakirisitu bakaba bari benshi.

JPEG - 163.1 kb
Antoine Kambanda yahawe kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali avuye muri Diyosezi ya Kibungo
 
JPEG - 130.1 kb
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwimika Arkiyepisikopi mushya wa Kigali, Antoine Kambanda
 

JPEG - 188 kb
Perezida Kagame yifurije Arkiyepisikopi wa Kigali imirimo myiza
 

JPEG - 258.4 kb
Perezida Kagame yashimye uruhari rwa Kiliziya mu iterambere ry’u Rwanda

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




NEWS




TECHNOLOGY

BUSINESS

Ivugagingo Radio


FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @ivomero.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




POLITIC
SPORT
HACKING NEWS

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

IVUGANGINGO.COM
Phone: +250786155024
Email: info@ivugangingo.com