ads

ads

Ivugangingo is a leading talents expressionist aims at converting and raising youth's talents into technological competency for betterment of Rwanda's Media....

Ese ni iyihe mpamvu iri gutuma abanyarwanda birukanwwa mu gihugu cya Uganda? abandi 11 birukanwe.

by Isaac Ishimwe 7 0. 2019 @ivugangingo.com 461 Views


07022019034914Aho-bari-bafungiye-ngo-bari-bagiye-kwicwa-ninzara-768x576.jpeg
ADVERTISEMENT


Umubano utari mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda ukomeje kugira ingaruka ku baturage banyuranye b’Abanyarwanda kugeza no ku baturage bo baciriritse bari baragiyeyo gupagasa. 11 baraye boherejwe n’iki gihugu bagezwa ku mupaka wa Gatuna. Bari bamaze igihe, bamwe amezi atatu, bafunze mu buryo bavuga ko ari bubi cyane.

Utwo babashije guhambira nitwo babemereye kuzana
Utwo babashije guhambira nitwo babemereye kuzana

Mu bihe bishize bya vuba hari Abanyarwanda bafunzwe muri Uganda bakekwaho kugirira nabi iki gihugu, hari abakorewe iyicarubozo, hari n’uwari umunyarwandakazi wari umuyobozi muri MTN yaho uherutse kwirukanwa yoherezwa mu Rwanda.

Kwamamaza


Abaturage 11 barimo abana, abagore n’abagabo ejo nimugoroba bagejejwe ku mupaka wa Gatuna n’inzego z’umutekano muri Uganda ngo batahe, uyu munsi bavuze uko byagenze.

Ni abaturage bavuga ko bari baragiye muri Uganda gushakisha imibereho nyuma yo kumva ko ibi bihugu bihuriye mu muryango utuma abantu bisanzura mu mirimo n’ingendo mu bihugu binyamuryango.


Muri bo hari abavuye mu turere twa Huye, Ruhango n’i Kigali. Harimo abanri bamaze imyaka itatu kumanura.

Umugore umwe mu batashye wari utuye mu mujyi wa Kigali avuga ko yari yaragiye muri Uganda gushakisha ubuzima kuko nta butaka yari afite mu Rwanda.

Ati “njyewe icyo nabonye ni uko badashaka Abanyarwanda, niyo waba ufite ibyangombwa babishatse bagufata.”

Kuva umwuka utangiye kuba mubi hagati y’u Rwanda na Uganda aba baturage ngo batangiye kubona ibimenyetso ko badashakwa muri Uganda.

Batawe muri yombi kuko nta byangombwa bafite bibemerera kuba muri Uganda, bavuga ko bari bafungiye ahitwa Jinja, ndetse ngo bahasize n’abandi banyarwanda bahafungiye kubera iki kibazo. Nabo ngo bashobora koherezwa vuba.

Umwe mu bari bafunze ati “twari tumerewe nabi cyane, dufunganye n’abana n’abakuru bakatugaburira rimwe ku munsi na bwo akawunga kadahiye n’ibishyimbo bijya ku mashyi gusa.”

Bavuga ko birukanywe badahawe utwabo bari bamaze kugeraho kuva bahagera.

Aravuga ko bari bafunze nabi cyane
Aravuga ko bari bafunze nabi cyane bicishwa inzara

Leta y’u Rwanda ishinja iya Uganda kugirira nabi, guhohotera no gufunga binyuranyije n’amategeko bamwe mu baturage b’Abanyarwanda bari muri Uganda nta mpamvu zifatika zihari nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yabibwiye abanyamakuru umwaka ushize.

Leta ya Uganda yo yashinje iy’u Rwanda gushimuta impunzi za Politiki z’Abanyarwanda zahungiye muri Uganda, ndetse nyuma itangaza ko izirukana Abanyarwanda bahatuye mu buryo butemewe n’amategeko.

Leta y’u Rwanda yo yatangaje ko nta muturage wa Uganda uzagirirwa nabi mu Rwanda.

U Rwanda na Uganda ni ibihugu bisobekeranye mu babituye kubera umubano w’igihe kinini byagiranye, kuri buri ruhande usanga hari abenegihugu benshi b’urundi ruhande bafite ibyangombwa n’abatabigira.

Umubano mubi mu bya Politiki umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi hari abemeza ko ari wo utera izi ngaruka ku baturage b’ingeri zinyuranye kugeza no ku baciriritse cyane nk’aba birukanywe.

Ngo hari abandi basize inyuma nabo bafunze
Ngo hari abandi basize inyuma nabo bafunze
Bari bamaze igihe bafunganye n'abana babo
Bari bamaze igihe bafunganye n’abana babo

Aho bari bafungiye ngo bari bagiye kwicwa n'inzara
Aho bari bafungiye ngo bari bagiye kwicwa n’inzara

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




NEWS




TECHNOLOGY

BUSINESS

Ivugagingo Radio


FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @ivomero.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




POLITIC
SPORT
HACKING NEWS

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

IVUGANGINGO.COM
Phone: +250786155024
Email: info@ivugangingo.com