ads

ads

Ivugangingo is a leading talents expressionist aims at converting and raising youth's talents into technological competency for betterment of Rwanda's Media....

Gakenke: Muri ADEPR Pasiteri yiyahuye bikekwako byatewe n’ideni yari afite.

by Isaac Ishimwe 15 0. 2019 @ivugangingo.com 139 Views


150320190623446409850-android-wallpaper-hd.jpg
ADVERTISEMENT


Pasiteri wo mu itorero rya ADEPR wari utuye mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke witwa Twagiramungu Ezechiel, yiyahuye bikekwa ko yakoresheje umuti wica uburondwe.

Amakuru aturuka mu Murenge wa Ruli avuga ko uyu mugabo yiyahuye mu ijoro ryo ku wa Gatatu agapfa mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2019.

Kwamamaza


Abatuye muri aka gace bavuga ko intandaro yo kwiyahura ari uko Pasiteri Twagiramungu yari afite umwenda w’asaga miliyoni 35Frw yananiwe kwishyura ikigo gicukura amabuye y’agaciro muri uyu murenge wa Ruli.

Umunyamabanga Nshingwabikora w’u Murenge wa Ruli, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yemeye ko uyu mupasiteri yiyahuye ariko avuga ko batari bamenya neza icyatumye abikora.

Yagize ati “Nibyo yariyahuye akoresheje umuti w’ica uburondwe, abaturage bari kuvuga ko yabitewe n’umwenda yari afitiye ikigo gicukura amabuye y’agaciro, ariko ntabwo twabishingiraho ko ari byo kuko iperereza ryatangiye gukorwa.”

Avuga ko ibibazo mbere uyu mupasiteri yari afitanye na kompanyi icukura amabuye y’agaciro bishingiye ku butaka, ubuyobozi n’izindi nzego zari zabikemuye ku buryo nta kibazo bari bagifitanye.

Yongeyeho ko amakuru y’uko uyu mupasiteri yiyahuye yamenyekanye akimara kunywa uwo muti, bamujyanye ku bitaro bya Ruli bimwoherereza kuri CHUK, apfira mu marembo yabyo, imbangkiragutabara ihita imusubiza i Ruli.

Iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane imvano nyakuri y’uru rupfu.

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




NEWS




TECHNOLOGY

BUSINESS

Ivugagingo Radio


FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @ivomero.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




POLITIC
SPORT
HACKING NEWS

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

IVUGANGINGO.COM
Phone: +250786155024
Email: info@ivugangingo.com