ads

ads

Ivugangingo is a leading talents expressionist aims at converting and raising youth's talents into technological competency for betterment of Rwanda's Media....

Imibonano mpuzabitsina hari icyo ihindura ku ngano y’igitsina cy’umugore?

by Isaac Ishimwe 27 0. 2019 @ivugangingo.com 5 Views


2705201905202239a0ac8cf0fec76f2abb3ab6e20d8c.png
ADVERTISEMENT


Abantu benshi barimo n’abagore bagira amatsiko menshi ku kumenya niba imibonano mpuzabitsina igira icyo ihindura ku ngano y’igitsina cy’umugore, hakaba bamwe bagira ipfunwe ryo kuba babibaza inzobere z’ubuzima ngo zibasobanurire.

Abakunda gusoma, harimo n’abakunzi ba IVUGANGINGO bashobora kugira ikibazo kuri iyi nsanganyamatsiko. Ibi byatumye IVUGANGINGO yifashisha inyadiko z’inzobere mu gusobanura iyi nsangayamatsiko.

Mu gusoma inkuru nk’izi biba byiza kutibanda cyane ku by’abandi banditse ngo abe ari byo biguhuma amaso; ujye wibanda ahanini ku bisubizo bitangwa n’impuguke.


Kwamamaza


Igisubizo cy’iki kibazo kiboneka mu nyandiko wasanga ku rubugarw’inzobere yitwa Lauren Streicher, dogiteri mu by’ubuvuzi akaba n’umwarimu mu bijyanye n’imyororokere muri Kaminuza yigisha ibijyanye n’ubuvuzi n’ubunararibonye mu by’inkundo (Northwestern University’s Feinberg School of Medicine and author of Love Sex Again).

Ikibazo cyabajijwe uru rubuga gisa n’icyavuzwe hejuru kigira kiti:

“Mfite amatsiko yo kumenya niba gukora imibonano mpuzabitsina myinshi byongera igitsina ku bagore cyangwa se kigahindura imitere yacyo. Ikindi nifuzaga kumenya neza niba mu gihe umugore aryamanye kenshi n’umugabo ufite igitsina kinini cyane bishobora guhindura burundu ingano y’igitsina ku bagore? Cyangwa se niba igitsina ku bagore gishobora kongera kungana uko cyanganaga mbere, murakoze!”

Igisubizo:

Uyu mugore w’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Lauren Streicher, asubiza agira ati “Iturize rwose! Umubiri w’abagore ukozwe ku buryo ushobora kwakira kuba wakwaguka ukaba wakwakira ikintu cyose kinini kuva ku gitsina kinini cy’umugabo kugeza ku mwana uvuka.”

Yongeraho ati “Ubunini bw’igitsina cy’umugabo kinini kurusha ibindi nticyagereranywa n’uruhinja, urumva rero ko bidashobora guhindura imiterere y’igitsina cy’umugore.”

KWAMAMAZA/0786155024
.

Akomeza asobanura ko igitsina cy’umugore gihinduka mu gihe agize ubushake bwo gukora imibonano. Akavuga ko muri icyo gihe ibice byinshi bigize igitsina cy’umugore noneho byongera ubunini ku buryo umugore aba ashobora kwakira igitsina cy’umugabo mu bunini bwacyo ubwo ari bwo bwose.

Yongeraho indi ngingo ko hari ubwo igitsina cy’umugore gishobora kutiyongera ngo kibe kinini nk’uko biba bisabwa mu gihe hitegurwa imibonano mpuzabitsina bitewe n’imisemburo mike. Akagira abantu nk’abo inama y’uko bakwiye kwifashisha ibyongera ububobere (lubricant) bishobora kuboneka ku isoko.

Lauren Streicher avuga ati “Niwumva nyuma y’imibonano igitsina cyawe kidasubirana neza ku rugero rw’uko usanzwe wiyumvaho ibyo ni ibisanzwe; igitsina cyawe kiba cyongereye umubyimba kugira ngo cyakire igitsina cy’umugabo, mu gihe runaka cy’imibonano. Humura kuko igitsina cyawe kiba kiri bwongere kungana nk’uko gisanzwe mu gihe gito, wenda nko mu minota mike cyangwa se amasaha make”.

Iyi mpuguke yakomeje igira ati “Mu gihe wumva kitasubiranye neza nk’uko gisanzwe kingana, buriya ikibazo ntabwo aba ari igitsina; ahubwo biba ari imitsi ikizengurutse izwi ku izina rya ‘pelvic floor’”.

Streicher ati “Kandi ibyo bishobora gushira ukoze imyitozo isanzwe ijyanye no kugorora no kurambura uhina icyo gice, imyitozo izwi ku izina rya ‘Kegel exercises’ nuko iyo mitsi ikongera igasubirana iko isanzwe”.

Mu gusoza, uyu mwarimu w’inzobere Streicher asaba abagore bagize izindi mpungenge ku bibazo nk’ibi kujya barushaho kwegera abaganga babari hafi cyangwa se abahanga mu by’imyitozo ngororamubiri ya pelvic floor twababwiye haruguru bakabagenera uburyo bayikoramo kugira ngo imitsi yabo yireze yongere yiregure neza.

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




NEWS




TECHNOLOGY

BUSINESS

Ivugagingo Radio


FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @ivomero.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




POLITIC
SPORT
HACKING NEWS

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

IVUGANGINGO.COM
Phone: +250786155024
Email: info@ivugangingo.com