ads

ads

Ivugangingo is a leading talents expressionist aims at converting and raising youth's talents into technological competency for betterment of Rwanda's Media....

Rubavu: Ikibazo cya ebola kiri mubyatinzweho mu nama mpuzabikorwa.

by Isaac Ishimwe 24 0. 2019 @ivugangingo.com 290 Views


24062019103954Image3.jpg
ADVERTISEMENT


Kuwa 24 Kamena 2019 akarere ka Rubavu ho muntara y'iburengerazuba habereye Inama mpuzabikorwa ku rwego rw' akarere, ifite insanganyamatsiko igira iti " Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z' iterambere mu karere ka Rubavu".



Si ibyo gusa kuko ikindi iyi nama yagarutse kuri gahunda y' imihigo y'umwaka wa 2018-2018 ndetse n' imihigo ya 2019-2020, itegura uko imihigo itareshejwe muri 2018/2019 tugiye gusoza muri Nyakanga, yazashyirwa mubikorwa muri 2019/2020.


Abanyacyubahiro batandukanye bari bitabiriye

Kwamamaza


Abatanze ibiganiro bitandukanye barimo umuyobozi wa RIB mu karere ka Rubavu, yatangaje ko kugeza ubu ikibazo gikubiyemo ibindi kandi giteye inkeke ari ibiyobyabwenge kuko aribyo bituma habaho ibindi byaha birimo Ubujura, Gukubita no gukomeretsa ndetse no gufata abana kungufu.

Usibye abo kandi umuyobozi w'akarere ka Rubavu HABYARIMANA Gilbert yagarutse ku bibazo bigera mu karere kandi bitari bikwiye kubarizwa mukarere, ati "Hari uburyo bwashyizweho  bufasha mu gukemura ibibazo bitandukanye, dutekerezako ibibazo byakagombye kuba bigera mu karere ari bike cyane" ndetse atanga n' urugero rwo kumva ngo umuntu yarwanye n'undi, avuga ko icyo ari ikibazo gikwiye kujya gikemukira mu mudugudu.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert

Ibibazo birimo na ebola irikuvugwa hirya no hino mubihugu byabaturanyi birimo DRC na Uganda, byibanzweho cyane ndetse biharirwa umwanya munini muri iyi nama, hatangwa ubukangurambaga ku bayobozi ndetse abitabiriye bibutswa ko igihe icyari cyo cyose bumvise cyangwa babonye ufite ibimenyetso by' iki cyorezo ko bagomba guhamagara ababiherewe uburenganzira ndetse babifitiye ububasha kugirango, iki cyorezo ntigikwire mugihugu ndetse hongerwaho ko hari camera zashyizwe k'umupaka kugirango zihutishe serivise yo gupima uwaba azanye iki cyorezo mu gihugu cy' u Rwanda.


Umuyobozi w'Ibitaro bya Gisenyi Lt Col Dr Kanyankore William yasangije abitabiriye Inama Mpuzabikorwa amakuru kuri Ebola

Ikindi kandi abitabiriye iyi nama mpuzabikorwa bagaragarijwe umunyamabanga nshingwabikorwa w' akarere mushya Ruhamyambuga Olivier nawe abizeza ubufatanye ndetse n'ubwitange mu mirimo mishya yahawe.


Iyi nama yari yitabiriwe n'abayobozi b'imidugudu, imirenge igize akarere ka Rubavu

IKIGANIRO MAYOR YATANZE AGANIRA N'ITANGAZAMAKURU


ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




NEWS




TECHNOLOGY

BUSINESS

Ivugagingo Radio


FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @ivomero.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




POLITIC
SPORT
HACKING NEWS

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

IVUGANGINGO.COM
Phone: +250786155024
Email: info@ivugangingo.com