ads

ads

Ivugangingo is a leading talents expressionist aims at converting and raising youth's talents into technological competency for betterment of Rwanda's Media....

'Diamante' indirimbo Young Grace yahimbiye umwana atwite - YUMVE

by Aline 9 0. 2019 @ivugangingo.com 236 Views


090720190103121-3083581562657451.jpg
ADVERTISEMENT


Umuraperikazi Young Grace uri mu myiteguro yo kwibaruka imfura ye yamaze no guha nizina rya Diamante, nyuma y’iminsi micye cyane atangaje ko yatangiye gukorera uyu mwana indirimbo yanamwitiriye, magingo aya yanamaze gushyira hanze iyi ndirimbo yakoreye imfura ye.

Young Grace umuhanzikazi wamamaye mu njyana ya Hip Hop, kuri ubu yamaze gusohora indirimbo yahimbiye imfura ye. Iyi ndirimbo yanitiriye umwana we yitwa Diamante, Young grace amuririmbiramo amagambo yo kumwifuriza ibyiza byose imbere.

Kwamamaza


Muri iyi ndirimbo uyu muhanzikazi agira ati: ”Ndumva mfite amatsiko yo kongera kukubona, ndumva mfite amatsiko yo kumenya uwo uri we, niba uri agahungu cyangwa agakobwa nsaba Imana ngo izakwiteho, iguhe urukundo no gukunda bimwe by’ukuri, iguhe umugabo wubaha na we akakubaha, niba uri umuhungu nsaba Imana ngo izakwiteho iguhe ubutwari uzagukenera uzamwiteho, niba uri umukobwa ntuzababaze umukunzi ntuzameneke umutima izakurinde abanzi, vayo ni cyo gihe.”

Young Grace
Young Grace mu minsi ishize yakorewe ibirori bya Baby Shower

Muri Werurwe 2019 ni bwo inkuru y’uko uyu muraperikazi atwite yamenyekanye, ni ibintu atigeze ahisha ahubwo yavugaga ko atewe ishema na byo. Nta gihe runaka nyir’izina kizwi gisigaye ngo abyare, gusa benshi mu nshuti ze za hafi bavuga ko akuriwe dore ko anaherutse gukorerwa ibirori bya ‘Baby Shower’. Mbere yo kwibaruka Young Grace yakoze indirimbo ‘Diamante’ yosohoye agace gato kayo akavuga ko indirimbo yose iri hafi gusohoka.


UMVA HANO INDIRIMBO “DIAMANTE” YOUNG GRACE YAKOREYE UMWANA ATWITE


ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




NEWS




TECHNOLOGY

BUSINESS

Ivugagingo Radio


FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @ivomero.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




POLITIC
SPORT
HACKING NEWS

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

IVUGANGINGO.COM
Phone: +250786155024
Email: info@ivugangingo.com