ads

ads

Ivugangingo is a leading talents expressionist aims at converting and raising youth's talents into technological competency for betterment of Rwanda's Media....

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ntibuvuga rumwe n’abavuga ko amasoko abahombya

by Magambo Jack 21 0. 2020 @ivugangingo.com 491 Views


21032020030035IMG-20200310-WA0012.jpg
ADVERTISEMENT


Bamwe mu bacuruzi bakorera mu masoko atandukanye mu karere ka Rubavu bakomeje kugaragaza ko impamvu amasoko atandukanye yagiye yubakwa n’Akarere atitabirwa biterwa n’uko inyigo zayo zakozwe nabi akubakwa mu bice bidakwiriye bityo ugasanga abayakoreramo babura abakiriya mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere bwo bwemeza ko ababivuga ari abashaka gukomeza gukora ubucuruzi bw’Akajagari. 


Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert

Kwamamaza


Bamwe mu bacuruzi bakorera mu masoko atandukanye mu karere ka Rubavu bakomeje kugaragaza ko impamvu amasoko atandukanye yagiye yubakwa n’Akarere atitabirwa biterwa n’uko inyigo zayo zakozwe nabi akubakwa mu bice bidakwiriye bityo ugasanga abayakoreramo babura abakiriya mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere bwo bwemeza ko ababivuga ari abashaka gukomeza gukora ubucuruzi bw’Akajagari. 

Nk’uko bamwe mu bacuruzi babitangarije mubo twaganiye barimo Yankurije Aline, bagaragaza ko ahari amasoko yagiye yubakwa nabi ndetse ngo akanubakwa mu bice bitegereye abakiriya bituma abiyemeje kuyakoreramo Babura abaguzi bagahomba mu gihe gito.

Mukeshima Florence ,Umucuruzi w’inkoko yagize ati: ‘’Twacururizaga mu isoko rya Mbugangari batwimurira hano mu isoko rya Karukogo kandi muby’ukuri abakiriya bacu 90% ari abakongomani, kubera ko iri soko ryubatswe kure rero byaduteje igihombo gikomeye.’’


Yongeraho ko uwakoze inyigo y’iri soko yagombaga kuba yararyegereje abakiriya babo b’abakongomani cyangwa se akabarekera aho bakoreraga mbere mu isoko rya Mbugangari kuko abakiriya babo bari bamaze kurimenyera ariko kugera aha bimuriwe kuhagera bikaba bibagora.
Ibi ariko ntabihuza na Nkundabakiga Jean Paul Umuyobozi w’isoko rya Karukogo uvuga ko iri soko ritigeze ribura abakiriya ahubwo ari abacuruzi badashaka kuricururizamo bagahitamo gukomeza gukora mu kajagari bitwaje ko ari kure y’abaguzi babo.

Yagize ati: ‘’Iri soko ntakibazo cy’abakiriya rifite rwose kuko ibyo basangaga mu isoko rya Mbugangari byose byimukiye muri iri, ababikenera bose baza kubigurira hano. Abavuga ko batabona abakiriya muri iri soko ni bamwe baba badashaka impinduka.’’

Yongeraho ko icyemezo Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe bwo kuhazana bimwe mu bicuruzwa byabarizwaga mu rya Mbugagari cyatumye agace kabo gasusuruka kurusha uko kari kameze kubera urujya n’uruza rw’abacuruzi n’abaguzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert  yemeza ko ubusanzwe umucuruzi n’umuguzi bahurira ku isoko nawe agashimangira ko abavuga ko bagana amasoko bakabura abakiriya ari abashaka kuguma mu bucuruzi bw’akajagari kandi Ubuyobozi bwarafashe umurongo wo kubuca.

Yagize ati:’’ Ntabwo nemeranya n’bavuga ko inyigo y’isoko ikorwa nabi  kuko umuguzi asanga umucuruzi w’ibyo akeneye. Abavuga ko inyigo z’amasoko atandukanye Akarere kubatse zagiye zikorwa nabi ni abadashaka guciaka ku bucuruzi bw’akajagari wasangaga hirya no hino mu mujyi no mu nkengero zawo.

Aburira aba bacuruzi badashaka kuva mu kajagari ngo babyaze umusaruro ibikorwa remezo byabashyiriweho ahubwo ugasanga bigabiza imihanda n’ahandi hatemewe agashimangira ko umurongo Akarere kafashe ari ukutihanganira na gato ubucurzi bw’Akajagari.

Akarere ka Rubavu kabarurwamo amasoko  18 harimo agera kuri  2 arimo irya Rugerero na Kabari yitabirwa ku kigero kiri hasi aho usanga abakabaye bayakoreramo bari ku muhanda hafi yayo ku mpamvu bavuga ko ari uko abakiriya batayinjiramo.

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




NEWS




TECHNOLOGY

BUSINESS

Ivugagingo Radio


FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @ivomero.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




POLITIC
SPORT
HACKING NEWS

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

IVUGANGINGO.COM
Phone: +250786155024
Email: info@ivugangingo.com