ads

ads

Ivugangingo is a leading talents expressionist aims at converting and raising youth's talents into technological competency for betterment of Rwanda's Media....

Ariko abantu bake nibo bazinjira mu ngoma y’ijuru?

by Isaac Ishimwe 24 0. 2020 @ivugangingo.com 454 Views


24052020103803ec8f2fd48c76ff22790a7a634051ad.jpg
ADVERTISEMENT


Igihe Yezu yari agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yasezeye ku Ntumwa ze, arababwira ati “Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Ngiye kwa Data, kandi ngiye kubategurira imyanya, kwa Data hari imyanya myinshi”.

Ibisobanuro by'inzozi 5 ushobora kurota kuri YEZU/YESU | amarebe.com

Kwamamaza


Mbere y’uko agenda yasize abasezeranyije kuzaboherereza Roho Mutagatifu, uzabafasha muri uru rugendo. Nuko arababwira ati “Namwe rero muzambere abagabo kuko twabanye kuva mu ntangiriro” (Yh 15, 26-27).

Kuva na kera Imana yagiye igendana n’abayo ngo bazaronke umukiro w’iteka. Uhoraho abwira umuryango we ati“ Dore nzohereza umumalayika wanjye imbere yawe, kugira ngo akurinde mu rugendo, maze azakwinjize mu gihugu naguteguriye” (Iyim 23, 20-21). Uwo Malayika w’Imana niwe ukuza ingabire za Roho Mutagatifu muri twe, zituma tumenya gutandukanya ikibi n’’icyiza.

Gukora icyiza cyonyine ni yo nzira nyayo izatugeza mu ijuru. Ni inzira itoroshye kuko kuyisoza ari ubutwari. Ijambo ry’Imana rigira riti “Nimwihatire kwinjira mu muryango ufunganye, kuko umuryango wagutse n’inzira y’igihogere ari byo bijyana mu cyorezo, kandi abahanyura ni benshi. Mbega ukuntu umuryango ugana mu bugingo ufunganye, n’inzira ijyayo ikaba impatanwa, maze bikabonwa na bake” (Mt 7, 13-14).

Erega ijuru si “ahantu” ahubwo ni “ukuntu”. Ijuru ni ukuntu tuzabana n’Imana mu munezero Udakama. Ab’Imana ijuru baritangirira hano ku isi. Bamwe bati“Twaremewe kuzajya mu ijuru, niho twese tuzishima iteka” ! Abandi bati: “umubare w’abagomba kujya mu ijuru waruzuye ni 144.000. Abandi turaruhira ubusa”! Abavuga gutya bashingira ku Ijambo ry’Imana dusanga mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa, ahanditse ngo “Nuko numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso: abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bo mu miryango yose y’Abayisiraheli” (Hish 7, 4).

- Igisobanuro cy’umubare 144.000

Tugendeye kuri Bibiliya, nk’uko twabisomye haruguru, uyu mubare ushushanya abagaragu b’Imana bashyizweho ikimenyetso ku gahanga. Bakaba bahagarariye imiryango yose ya Isiraheli (umuryango mugari w’abana b’Imana): Isiraheli igizwe n’imiryango 12 yo mu Isezerano rya Kera n’imiryango 12 yo mu isezerano Rishya, ihagarariwe n’Intumwa 12 za Yezu.

Nkuko tubisanga henshi muri Bibiliya, iyo bashaka kuvuga abantu benshi baravuga ngo “Abantu igihumbi n’ibihumbagiza”! Niyo mpamvu ku buryo buhinnye umubare 144.000 wavuye aha: (12x12) x 1000 = 144.000. Ibi kandi bigashimangirwa n’ibyo benshi birengagiza gusoma nkana ku murongo wa cyenda, ahanditse ngo “Nyuma y’ibyo, mbona imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atabashaga kubarura, iturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu bihugu byose no mu ndimi zose. Bari bahagaze imbere y’ubwami n’imbere ya Ntama, bambaye amakanzu yererana kandi bafashe imikindo mu ntoki ” (Hish 7, 9-10).

N’ubwo abantu bazaronka ijuru ari benshi, ijuru riraharanirwa nk’uko twabibonye mu ntangiriro. Bityo rizinjiramo abazaba bararikoreye, barangwa n’ibikorwa byiza n’imirimo yo gukiranuka. Iki gihe turimo cyo guhangana n’ibyorezo bitandukanye, kitubere akanya keza ko kwitagatifuza ngo natwe tuzabarirwe muri abo bazinjira mu bwami bw’ijuru. Baba bake cyangwa benshi, duharanire kuzabarirwa muri bo.

Igihembo cy’abeza

Ababaye kuri iyi si neza, bakera imbuto nziza kandi nyinshi igihembo cyabo kirateguwe: Nyagasani azababwira ati “Nimuze abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa” (Mt 25, 34). Maze bahabwe ubugingo bw’iteka. Nyagasani azahanagura icyitwa amarira cyose ku maso yabo. Nk’uko Ijambo ry’Imana ribihamya: Abazaba indahemuka kugeza ku ndunduro, Uhoraho azabambika ikamba ry’ubugingo (reba Hish 2, 10).

Kumvira amategeko y’Imana ni byo bizadukiza, ariko twiringire impuhwe z’Imana kuko n’ubundi ibikorwa byacu bitihagije. Nta wajya aho ngo avuge ko ibikorwa bye byonyine bihagije ngo azaronke ubugingo bw’iteka. Icy’ingenzi ni ukugira ukwemera ukwizera n’urukundo bishingiye ku kubana n’Imana igihe cyose. Pawulo Mutagatifu ati “Bavandimwe muri Kristu Yezu, ndabinginze nimureke Imana ibigarurire” (2 Kor 5, 17-21).

Mva imbere sinakumenye

Igihe Yezu yanyuraga mu nsisiro yigisha yerekeza i Yeruzalemu, haje umuntu aramubaza ati “Mwigisha, koko abantu bake ni bo bazarokoka”? Nuko aramusubiza ati “Muharanire kwinjira mu muryango ufunganye; ndabibabwiye: benshi bazagerageza kwinjira, ariko boye kubishobora” (Lk 13, 22-24).



Ngo abatarakiranutse ku isi bazakomanga bati “Shobuja, dukingurire, azabasubize ati: Sinzi iyo muturutse, nimumve imbere sinabamenye”. Bati: “Koko ntabwo utuzi! N’ukuntu twaririye kandi tukanywera imbere yawe, twitabiriye amasengesho n’amateraniro kenshi! Ndetse twigishije Ijambo ry’Imana mu izina ryawe! Kandi twafashaga abakene uko bitegetswe” (reba Lk 13, 25-28). Nyamara uko dutakamba kube imfabusa kuko n’ubwo bibwira ko bakoze neza mu maso y’abantu, bitigeze binyura Imana.

Nyagasani, uzandinde iri jambo ngo: “Mva imbere sinakumenye”!

Isi izashira ryari?

Hari benshi birirwa bashyushya abantu imitwe ngo: “ibi byorezo kanaka yarabihanuye! Ngo isi irarangiye”! Ijambo ry’Imana riravuga riti “ Si mwe mugenewe kumenya ibihe n’amagingo Data yageneye ubutegetsi bwe bwite, ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya hose kuko muzahabwa Roho ubamara ubwoba (reba Intu 1, 7-8; ....).

Ubwo abigishwa babazaga Yezu igihe isi izashirira, maze Imana igakora umurimo wayo wo guca imanza, yarabasubije ngo: “Uwo munsi cyangwa iyo saha, nta we ubizi, habe n’abamalayika habe ndetse na Mwana; bizwi n’Imana Data wenyine. Mwe rero, nimwitonde kandi mube maso, kuko mutazi igihe bizabera” (Mk 13, 32-33).

Bavandimwe, ni byo koko isi izashira, ariko gusesengura iby’uko bizagenda tubiharire Imana kuko nta wasobanura ibikorwa byayo byose: “Nasanze ibyo yaremye byose biberanye n’igihe cyabyo; yahaye abantu kumenya ibyahise n’ibizaza, ariko badashobora gusesengura ibikorwa by’Imana byose uko bingana” (Umubw 3,11). Tube maso kandi duhore twiteguye. Dushakishe ubutungane mu gukora ibyiza bityo tuzaronke ubugingo bw’iteka, aho kubushakira mu nyigisho z’iterabwoba zishobora kuturangaza, tukazaburira aho abandi baronkeye (reba Sir 28, 6-7).

Dusenge: Nyagasani Mana, turi mu bihe bikomeye byo kwiheba no gucika intege, ibihe byo guhangana n’ingaruka z’ibyorezo bikomeye, turakwinginze bana natwe. Wadusezeranyije kugendana natwe kandi utwoherereza Roho Mutagatifu ngo adutoze gukora ugushaka kwawe maze natwe tuzabarirwe mu bo wagize abawe. Kuri wa munsi w’urubanza uzaturinde iri jambo ngo: “Nimumve imbere sinabamenye”! Turashaka kukumenya kurushaho ngo natwe uzatwibuke, maze utugabire ubugingo bw’iteka ukurikije n’ubundi impuhwe usanzwe utugirira. Ku bwa Yezu Kristu umwami wacu, wazutse mu bapfuye maze igihe kigeze agasubira mu ijuru ngo ajye kudutegurira imyanya iwawe Dawe. Amen

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




NEWS




TECHNOLOGY

BUSINESS

Ivugagingo Radio


FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @ivomero.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




POLITIC
SPORT
HACKING NEWS

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

IVUGANGINGO.COM
Phone: +250786155024
Email: info@ivugangingo.com