ads

ads

Ivugangingo is a leading talents expressionist aims at converting and raising youth's talents into technological competency for betterment of Rwanda's Media....

Rubavu : Utugari 32 twasigaye muri 80 twashyikirijwe Murandasi ya 4G ifite agaciro gasaga miliyoni 15 izafasha mu kunoza no kwihutisha Serivise zihabw' Abaturage.

by Isaac Ishimwe 25 0. 2020 @ivugangingo.com 1K Views


25052020145147IMG-20200525-WA0218.jpg
ADVERTISEMENT


Mu tugari 80 tugize Akarere ka Rubavu, utugari 32 twari dusigaye tutarahabwa Internet ya 4G twayishyikirijwe dusabwa kuyibyaza umusaruro mu kunoza no kwihutisha services baha abaturage bifashishije iri koranabuhanga. 

Nk'uko Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Nzabonimpa Deogratias yabigarutseho mu gikorwa cyo gushyikiriza aba Banyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari yagaragaje ko biri mu rwego rwo kurushaho kunoza no kwihutisha services zahabwaga abaturage. 

Ntibisanzwe!! Abasaga 32 nababiri bashyikirijwe ibikoresho bizabafasha kwihutisha imirimo.

Kwamamaza


Yagize ati :"Twiyemeje gukomeza gushyira umuturage ku isonga, niyo mpamvu dukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo services umuturage ahabwa ibe inoze kandi ayibone ku buryo bwihuse hifashishijwe Ikoranabuhanga rigezweho."

Yagaragaje ko izi Internet zihawe Utugari 32 zije ziyongera kuri 48 zisanzwe zarashyikirijwe utundi Tugari.

Yongeyeho ati : "Icyo dusaba ni ukubifata neza kugira ngo bizarambe ndetse by'umwihariko bigakoreshwa mu nyungu rusange z'abaturage hagamijwe kubahindurira ubuzima aho nabo bagomba gutozwa kuyikoresha bisabira services no mu zindi nzego ziri hejuru y'Akagari. "  

Wasangaga dukemurira ibibazo k' umurenge | Hari abaturage bataga umwanya kubera ikibazo cya Internet


Ku ruhande rw'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari bahawe izi Internet, Murekatete Aline wo mu kagari ka Rwaza mu murenge wa Rugerero yagize ati :" Iyi Internet twari tuyikeneye cyane mu kwihutisha ibyo dukorera abaturage kuko hari n'ubwo umuturage yasangaga nta mafaranga (Megabytes) dufite muri telefone zacu kuko arizo twifashishaga bityo service yagombaga kubona ku buryo bwihuse ikadindira. Iyi Internet izadufasha cyane kunoza akazi kacu ka buri munsi. "



Ibi kandi abihuza na mugenzi we w'Akagari ka Rwangara mu murenge wa Cyanzarwe ugira ati :" Internet twari tuyikeneye cyane kuko hari ubwo twabaga dukeneye gutanga raporo zihuta bikadusaba kubanza kujya ku biro bw'Umurenge kuko ariho twashoboraga gusanga Internet.  Kuba tuyibonye biradufasha kurushaho kuzuza inshingano zacu ndetse izajya inafasha abaturage bacu gusaba services bakeneye no mu zindi nzego. "


Ibikoresho bya murandasi byatanzwe ndetse n'ifatabuguzi ry'umwaka bifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda angana na 15385600.

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




NEWS




TECHNOLOGY

BUSINESS

Ivugagingo Radio


FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @ivomero.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




POLITIC
SPORT
HACKING NEWS

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

IVUGANGINGO.COM
Phone: +250786155024
Email: info@ivugangingo.com