ads

ads

Ivugangingo is a leading talents expressionist aims at converting and raising youth's talents into technological competency for betterment of Rwanda's Media....

Rubavu: Ubuyobozi n'inzego z'umutekano batangije imirimo yo kubaka ibyumba by’amashyuri 1124 mu kuzamura ireme ry'uburezi.

by Aline 2 0. 2020 @ivugangingo.com 246 Views


02062020115631IMG-20200602-WA0020.jpg
ADVERTISEMENT


Ubuyobozi bw'Akarere buri kumwe n'ubw'inzego z'umutekano batangije imirimo yo kubaka ibyumba by'amashuri 1124 ndetse n’ubwiherero 1608  hirya no hino mu Mirenge birimo n'ibigo bishya 24 byitezweho kuzamura ireme ry’uburezi binyuze mu kugabanya ubucucike mu byumba by’amashuri ndetse no korohereza abanyeshuri igendo ndende bakoraga bava cyangwa bajya ku ishuri.


UMUYOBOZI W'AKARERE KA RUBAVU 

Ibi byumba byose birubakwa mu ngengo y'imari y'umwaka utaha wa 2020-2021kimwe n’ibindi byubatswe mu mwaka wa 2019-2020 bigomba kuba byamaze kuzura mbere ya Nzeri 2020 kugira ngo bizahite byigirwamo amashuri agitangira.

Atangiza iki gikorwa mu murenge wa Bugeshi ku Urwunge rw’Amashuri rwa Mutovu ,Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu HABYARIMANA Gilbert yasabye abitabiriye iki gikorwa kugishyiramo imbaraga kugira ngo aya mashuri azuzure ku gihe buri wese abigizemo uruhare haba mu guhereza ndetse no kubaka ku ruhande rw’abafundi hishakwamo ibisubizo.

Yagize ati:’’Aya mashuri ni ay’abana bacu kandi namwe murabibona ko yari akenewe, ni ngombwa rero ko buri wese uko ashoboye yitanga haba mu gutunda amabuye, gutunganya ikibanza,guhereza ndetse no gutanga umusanzu wo kubaka ku ruhande rw’abafundi kugira ngo hatazagira akanya na gato kaducika ukazasanga abana batangiye Atari yuzura ngo ahite abyazwa umusaruro.’’

Uretse kubashishikariza kugira uruhare mu kwihutisha izi nyubako z’amashuri,Umuyobozi w’Akarere yanaboneyeho gusaba abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya Koronavirusi ndetse no kubumbatira Umutekano kuko ari wo iterambere ryose rigomba gukomeza gushingiraho.

.

Kwamamaza


Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Mutovu ,Ngendahayo Etienne yavuze ko ibyumba 8 bigiye kubakwa kuri iri shuri bizabafasha kugabanya ubucucike bwabangamiraga abanyeshuri ndetse ntibunatume umwarimu abasha kwigisha neza.

Ati “Hano wasangaga Umwarimu mu ishuri yigisha abanyeshuri barenga 60 mu cyumba kimwe; ibi byumba nibyuzura bizadufasha kuko wenda bazajya biga ari nka 40 mu cyumba bityo abana bisanzure babashe no gufata amasomo neza.”
Umubyeyi wo mu murenge wa Bugeshi, Nyirabuyore Espérance, yashimye icyo gikorwa avuga ko kigamije gushyigikira abana babo kugira ngo bige neza.



Yagize ati:’’ Ntabwo byabaga byoroheye abana bacu ndetse n’abarezi babo gukurikirana neza amasomo mu gihe babaga babyiganira mu ishuri rimwe,batubwiye ko bi byumba nibyuzura bazaba bakwiriye neza mbese bakajya biga bisanzuye. Twizeye ko bizazana impinduka mu mitsindire yabo.

Mu rwego rwo kuzamura ireme ry'uburezi hagabanywa ubucucike mu byumba by'amashuri mu karere ka Rubavu muri uyu mwaka wa 2019-2020 hubatswe ibyumba by'amashuri 122 n'ubwiherero 144 harimo 45 byubatswe ku ngengo y'imari isanzwe ya Leta harimo inyubako ebyiri zigeretse ku ishuri ribanza rya Rubavu ya II ndetse no kuri GS Nyagasozi zatekerejwe muri cyerekezo cyo kurushaho kunoza I mikoreshereze y'ubutaka abantu bubaka bajya hejuru



Kugeza ubu izi nyubako z'amashuri zigeze kuri 100%.Hari Kandi ibyumba 77(Harimo G+1 ebyiri kuri CS Kivumu na CS Kabirizi) n'ubwiherero 96 byubakwa ku nguzanyo ya Banki y'Isi . Bigeze kuri 42%.

Mu byumba 1124 byatangiye kubakwa byo mu ngenyo y’imari y’umwaka utaha wa 2020-2021 birimo ibigo 24 bishya bizubakwa mu rwego rwo kunganira ibyari bihasanzwe hagabanywa ingendo ndende abana bakoraga muri imwe mu mirenge ndetse n’ubucucike kuri bimwe mu bigo.
Nk’uko kandi biteganijwe ko amashuri azatangira muri Nzeri 2020, ibi bigo ndetse n’ibi byumba by’amashuri bigomba kuzaba byamaze kuzura kuburyo bizahita byigirwamo


ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




NEWS




TECHNOLOGY

BUSINESS

Ivugagingo Radio


FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @ivomero.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




POLITIC
SPORT
HACKING NEWS

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

IVUGANGINGO.COM
Phone: +250786155024
Email: info@ivugangingo.com