Yifashishije indirimbo ye "Situation" Sintex yasohoye film ngufi yise "Silent Situation" yerekeranye n'iyo ndirimbo
by KWIZERA Elly 13 0. 2021 @ivugangingo.com 170 Views
Sintex yifuje guhindura Isi abifashijwemo n'impano ye byumwihariko indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yise "Situation"
Kabera Arnold usanzwe umenyerewe mu muziki nyarwanda nka Sintex yashyize hanze Film ngufi (Short Movie) nyuma y'iminsi mike asohoye amashusho y'indirimbo ye "Situation" Iyi film yiswe "Silent Situation kandi ikaba ikubiyemo ubutumwa busa n'uburi mu ndirimbo Situation
Sintex yemeje ko Abatuye Isi bashobora
guhindukirira gukora ibyiza kubw'ubutumwa bumvise mu bihangano by'Abahanzi kuko
akenshi Abahanzi bakunze kuririmba inkuru mpamo mu ndirimbo zabo bityo ugasanga
hari izigisha uburyo bwo kwikura mu kibazo runaka no kubana neza
n'abaguhemukiye zikaba zatuma habaho guhinduka kw'imitima ya benshi,
Muri iyi film ngufi yanditswe na Sintex ubwe ndetse ikayoborwa na se umubyara Jones Kennedy Mazimpaka nawe usanzwe uzwi cyane muri Cinema nyarwanda, Igaragaza ubuzima umwana muto Wari ubayeho mu buzima butari bwiza Ndetse n'abandi bantu bagiye batandukanye bari babayeho mu buzima buruhije kandi butari bwiza, Ariko bakaza kugira amahirwe yo kubuvamo.
Ni film kandi yagizwemo uruhare runini na "Heal the World Universe” Ndetse igaterwa inkunga na Shadia Keza, "Silent Situation Film" yerekana ko amahirwe agihari kuri buri wese ko ashobora kuvamo umuntu ukomeye kandi w'ingirakamaro mw'Isi dutuyemo, Iyi Film ngufi iraboneka kuri Youtube Channel y’uyu muhanzi yitwa “Sintex Official”
Nubwo kandi yari amaze iminsi atagaragara hirya no hino ku ma radiyo na televisiyo kubera icyorezo cya Covid-19, Sintex yatangaje ko agikomeje ibikorwa bye aho ahugiye muri studio akora ibindi bihangano ndetse vuba bidatinze abakunzi be bakazabigezwaho kandi byuje ubudasa
REBA HANO IYI FILM "SILENT SITUATION"
https://www.youtube.com/watch?v=pslAsTwlP9E
Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!
Contact
Join Us
Links
Fan? Drop a note!