Nyuma y’ukwezi kumwe gusa, ababyeyi barerera muri Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice Bagaragaje ibyishimo bidasanzwe kubw’ubumenyi abana bungukiye muri iri shuri.
by KWIZERA Elly 5 0. 2021 @ivugangingo.com 65 Views
Ababyeyi bafite abana muri Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice bishimiye cyane intambwe iri shuri rimaze kugeza ku bana babo, Nyuma y’ukwezi kumwe amashuri yari yongeye gusubukurwa.
Ni mu gikorwa cyabereye mu kigo cy’iri shuri riherere mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Umudugudu wa Kalisimbi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Mata 2021 I saa 7:30 za mu gitondo, Ni ibirori byaranzwe n’ibyishimo ku mpande zose kuko wasangaga abana bato bigira muri iri shuri banezerewe kandi bakora byose mu buryo bumwe nk’ababitojwe.
Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice ni ishuri
ry’incuke rimaze umwaka ritangiye imirimo yaryo, ndetse intego yaryo ari
ugufasha no gutanga uburezi bufite ireme kandi buboneye ku bana bato, Nkuko
usanzwe ari umwe mu mirongo migari uyu muryango ugenderaho mu mikorere ndetse
n’intego yawo, Ababyeyi batangiye
kugera ku marembo y’iri Shuri ahagana mu ma samoya, ndetse buri wese akagenda
afatwa ibipimo bigaragaza ko adafite ibimeyetso bya Covid-19 akanahabwa umuti
wo mu ntoki {Hand Sanitizer} ndetse bakabanza gusinyira ko baje gucyura abana
babo muri iri shuri, Uzengurutse iri shuri ryose wasangaga ibikorwa by’amasuku
byarakozwe mbere ndetse hasa neza cyane yaba mu byumba by’amashuri ndetse no mu
biro by’abayobozi n’abarezi b’iri shuri.
Ibirori nyirizina byaje gutangira ndetse abana bato biga
muri iri shuri babanza kwitabwaho imbere y’ababyeyi bahabwa amafunguro
atandukanye, Nyuma baje guhabwa umwaya maze berekana imwe mu mikino
batojwe ishingiye ku masomo bahabwa muri
iri shuri imbere y’ababyeyi babo bagaragazaga akamwenyu cyane ku maso. Nyuma yo kwiyerekana ababyeyi baganirijwe n’umurezi
uhagarariye abandi muri Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice avuga ku
bijyanye n’imyigire ndetse n’imico y’abana barererwa muri iri shuri ndetse
banahabwa indangamanota zabo ziherekejwe
n’impano zagenewe abana, Igikorwa cyabanjirijwe n’ijambo ry’umuyobozi mukuru wa
NFF Rwanda Ndayisaba Fabrice wijeje ababyeyi
kuzita kuri aba bana bishoboka mu buryo bwose yaba mu masomo yabo ndetse
n’ubundi bufasha bazakenera nkuko yabitangiye kuva na cyera.
Ababyeyi barerera muri iri rya Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice batunzwe micro n’itangazamakuru ritandukanye ryari rihari maze, Beruye batangaza ikibari ku mutima, Murekatete Clarisse ati “Mfite abana babiri muri iri shuri, Ariko mu gihe gito bamaze aha mbabonye neza cyane, Mu rugo iwabo ni mu ntara bageze hano nk’abana bavuye mu cyaro bibanza kubayobera, ariko kubera iri shuri rifite uburezi bwiza, ubupfura, ubuhanga n’ubwitange bagerageje kwita ku bana ku buryo ubu utabatandukanye n’abandi bana bavuka mu mugi, bameze neza cyane yaba mu bwenge mu kinyabupfura no mu myitwarire, Yakomeje agira ati “Ababyeyi batazana abana babo muri iri shuri barahomba cyane,Kuko nubwo bamwe bavuga ko riza mu yambere mu Rwanda ariko njye ahubwo nsanga ari irya mbere mu Rwanda.
Ibi byunzwemo na Alice Uwase nawe urerera muri Ecolle Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice usanga mu gihe gito umwana we amze muri iri shuri amaze kuhungukira byinshi cyane, Ndetse ko iyo amusubirishijemo amasomo asanga umwana akiyibuka kuko abarimu bamwitaho cyane yaba mu myigire ndetse n’imirire, Akaba nawe asanga abatarazana abana babo muri iri shuri bari guhomba byinshi.
Umuyobozi wa NFF Rwanda kandi yanaboneyeho gukangurira aba babyeyi ndetse n’Abanyamuryango bose kwitwararika mu bihe abanyarwanda bagiye kwinjiramo, birinda imvugo zitaboneye zishobora gukomeretsa benshi Ndetse yemeza ko gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 baza kuyimenyeshwa mu minsi mike ariko itariki isanzwe yo kwibuka Abana n’ibibondo muri NFF Rwanda itahinduka ari tariki ya 9 Mata buri mwaka.
Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!
Contact
Join Us
Links
Fan? Drop a note!